Uwarwanije ihohoterwa ry’abana nawe ashobora kugirwa intwari nk’izindi- Rucagu

Topics: , ,

Uwarwanije 300x229 Uwarwanije ihohoterwa ry’abana nawe ashobora kugirwa intwari nk’izindi  Rucagu


Mu kiganiro n’abanyeshuri ndetse n’abakozi b’ishuri rikuru gatolika rya kabgayi ICK bagiranye n’abakozi ba minisiteri y’umuco n’urubyiruko, aba minisiteri y’ingabo, ab’inama nkuru y’igihugu y’abagore ndetse n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu Boniface Rucagu cyabaye mu mugoroba wo kuwa 31 Mutarama 2012 Rucagu yavuze ko bishoboka ko mu barwanije ihohoterwa havamo intwari.

Ibi akaba yabivuze mu gihe abantu batari bake muri iri shuri ndetse n’impande n’impande mu gihugu bakomeje kwibaza ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Duharanire ubutwari turwanya ihohoterwa rikorera abana.

Aha hakaba hari ababibaza niba atari ugupfobya uyu munsi mukuru w’intwari zameneye amaraso igihugu bakawuvanga n’ibijyanye n’ihohoterwa kandi ntaho byaba bikunze kumvikana mu butwari bwari busanzwe buvugwa haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Rucagu avuga ko aho u Rwanda rugeze urugamba rw’amasasu rwarangiye ko ahubwo hasigaye urugamba rw’iterambere. Agira ati: “igihe n’icyacyo, cyera bagiraga intwari umuntu kuko yaguye igihugu akakigira kigari n’ibindi ariko aho tugeze si ukwagura igihugu, ubu turwana n’ iterambere aho tugomba guharanira kuba cyangwa gushaka ubutwari mu kuzamura iterambare ry’igihugu”.

Avuga ko nta terambere ryagerwaho abantu bagihohoterwa mu gihugu, bityo umuntu wese Wabasha kurwanya iryo hohoterwa rikorerwa abana cyangwa n’abandi ngo ashobora kugirwa intwari byagaragaye ko yabyitangiye.

Yagize ati: “Raoul Fleon yamenyekanye ku isi yose kuko yaretse ibindi byose akarwanya ibiyobyabwenge natwe hano mu Rwanda umuntu bigaragaye ko yaretse ibindi byose akitangira abana bahohoterwa, abantu bakabibona bakanabyemeza ni kuki atagirwa intwari?”

Major Gerard Nyirimanzi avuga ko hashyizweho iyi tariki ya 1 kugirango hazirikanwe intwari z’igihugu, bityo bihe nabandi isomo ryo gukunda urwanda nabanyarwanda.

   

Incoming search terms:

  • intwari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>